CAROLE KAREMA JENI
UMUYOBOZI USHINZWE UBUGENZUZI BW’IMBERE MU KIGO
Carole Karema Jeni ni umuyobozi ufite uburambe bw’imyaka irenga 23 mu by’ikoranabuhanga, guhanga udushya, ubudashyikirwa mu mikorere n’imiyoborere mu by’amabanki ku rwego mpuzamahanga, ikoranabuhanga mu by’imari, itumanaho, ubwubatsi, umutekano no mu rwego rw’inganda.
Ni Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa n’Ikoranabuhanga mu micungire y’Amakuru muri Equity Bank Rwanda, aho kurikirana Ibikorwa, Ikoranabuhanga mu micungire y’Amakuru, Ubwirinzi kuri internet, Amasoko na Serivisi z’Ikigo. Yakoze imyaka itanu nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga no kuzana Impinduka mu Bucuruzi muri Equity Bank Rwanda, aho yayoboye ibikorwa birimo guhanga udushya, ikoranabuhanga ryikoresha mu by’ubucuruzi, imishinga igamije gushyigikira abakiriya n’imishinga migari igamije kuzana impinduka mu kigo ari na ko akurikirana ko umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko bigerwaho binyuze mu kwifashisha ikoranabuhanga.
Mbere yo kugera muri Equity Bank, Carole yari Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu micungire y’Amakuru muri Crystal Ventures Ltd, inshingano yamazeho imyaka umunani, aho yari ashinzwe gukurikirana amashami 12 y’icyo kigo. Muri izi nshingano, yayoboye ibikorwa bigamije impinduka mu kwagura imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ikigo, ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga ryikoresha mu by’ubucuruzi no kubaka sisitemu ndetse no kugira ibikoresho byifashisha amakuru mu gufasha abantu gufata imyanzuro ikwiriye. Mu mwuga we kandi, yakoze muri MTN mu gihe cy’imyaka itanu aho yari ashinzwe Gukemura Ibibazo hifashishijwe Ikoranabuhanga, nyuma aza gukora nk’Umuyobozi ushinzwe Imishinga aho yayoboye imishinga migari y’ikoranabuhanga mu micungire y’amakuru no kubyaza ibitekerezo mo imishinga.
Carole akora nk’ugize inama y’ubutegetsi mu bigo binyuranye birimo Broadband Systems Corporation (BSC), NPD, COTRACO na ISCO Security.
Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu by’Imicungire y’Ubucuruzi yaboneye muri Kaminuza ya Nicosia, Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ikoranabuhanga mu micungire y’Amakuru n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu micungire y’Amakuru muri Sisitemu z’Ubucuruzi yaboneye muri Kaminuza ya Pretoria. Anafite impamyabushobozi zinyuranye mu by’imiyoborere, ubwirinzi kuri internet, ubwenge buhangano na serivisi za banki zifashisha ikoranabuhanga ndetse akaba n’umunyamuryango mu nama z’ubutegetsi bw’ibigo binyuranye.
Ashyira imbere ibikorwa bihindura imibereho y’abaturage aho ubu akora nka Guverineri wungirije w’u Rwanda muri Rotary International (District 9150) akaba anakuriye imishinga inyuranye igamije gushyigikira abaturage. Akunda kuvugira cyane abagore n’urubyiruko ngo bongererwe ubushobozi ndetse akanatanga inama mu by’Ikoranabuhanga mu micungire y’Amakuru, imiyoborere n’ikoranabuhanga ryibonwamo na bose.
Carole ni intyoza mu rurimi rw’Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Igiswahili aho akunze kuba umwe mu batanga ibiganiro ku mpinduka mu by’ikoranabuhanga, imiyoborere no kubaka ibigo byiteguye kugendana n’impinduka z’ahazaza.