Dutungire urutoki aho bitagenda neza

Amateka yacu

Equity Bank Rwanda yatangiye ibikorwa byayo mu 2011 kandi yanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi na Banki Nkuru y’u Rwanda. Iyi Banki ifite Icyicaro Gikuru i Kigali, ikagira amashami 14 kandi ifashwa n’abajenti 2421, abacuruzi 1074 hamwe n’ibyuma bya ATM 21.

Equity Group Holdings Plc (EGH) ni ikigo gitanga serivisi z’imari, kikaba kiri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi (Nairobi Securities Exchange), irya Uganda (Uganda Securities Exchange), n’iry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange). Iki kigo gikorera mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse Kikanagira ibiro muri Ethiopia aho kinatanga serivisi zitandukanye zitari iz’imari zirimo ibijyanye na banki, gushora imari mu by’amabanki, ububiko bw’imari, imicungire y’umutungo, iz’ibigo by’ubwishingizi, ubucuruzi bw’ubwishingizi, ibikorwa by’ubugiraneza, ubujyanama, ndetse n’imirimo y’ibikorwa remezo.

Equity Group ifite umutungo mbumbe ungana na miliyari 10 z’amadolari ya Amerika. Iki kigo gifite abakiliya basaga miliyoni 14.2, ni kimwe mu bigo by’imari bikomeye mu karere hashingiwe ku mubare w’abakiliya. Iki kigo gifite amashami 335, abajenti 52.742 n’abacuruzi 35.386 na za ATM 720. Iki kigo ni yo banki nini muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati ukurikije agaciro k’isoko. Ku rutonde rwa The Banker Top 1000 World Banks rwa 2020 rushyirwaho banki zikomeye ku Isi, Equity Bank yashyizwe ku mwanya wa 754 muri rusange ku rutonde rw’isi, ku mwanya wa 62 mu kugira imari ihamye (uko banki yishyingikiriza ku mutungo wayo aho kuba inguzanyo), ku mwanya wa 55 hagendewe ku rwunguko ku mari shingiro no ku mwanya wa 20 hagendewe ku buryo imitungo y’ikigo ibyara inyungu. Muri uwo mwaka kandi Moody’s yahaye Banki inota rya B2 bigendanye n’uko byari bihagaze muri Kenya bitewe n’izina rikomeye rya Banki, imitungo ishobora kubyazwa amafaranga byihuse, uburyo buhamye bwo gufasha, kuba ihagaze neza muri Kenya no kuba ikoresha imiyoboro y’ikoranabuhanga mu by’amabanki. Equity Group Holdings Plc igengwa na Banki Nkuru ya Kenya.

 

People also viewed:

Umushakashatsi
Equity Bank is Regulated by Central Bank