Dutungire urutoki aho bitagenda neza

Equity Group Holdings PLC yungutse miliyari 29,6 Kshs mu gice cy’umwaka nyuma yo kwishyura imisoro

12th Aug 2024

Umutungo wose w’Ikigo wazamutseho 6%, ugera kuri tiriyoni 1.75 z’amashiringi ya Kenya. 

  •       Amafaranga y’ababitsa yazamutseho 11%, agera kuri tiriyoni 1.3 z’amashiringi ya Kenya
  •       Inyungu y’igihembwe nyuma yo gutanga imisoro yazamutseho 12%, agera kuri miliyari 29.6 z’amashiringi ya Kenya
  •       Ibikorwa byo mu turere dutandukanye byagize uruhare rwa 49.7% ku mutungo wose no ku 50.2% by’inyungu mbere yo gutanga imisoro. 
  •       EGH yakomeje kwagura ibicuruzwa nyuma yo kubona uruhushya rw’ubwishingizi rusange. 
  •       Irusha andi masoko yose yo mu karere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara agaciro

 

Nairobi, 12 Kanama 2024: Mu gihe hari ibibazo bikomeye by’ubukungu birimo izamuka ry’inyungu ku nguzanyo no guhindagurika gukabije kw’agaciro k’ifaranga mu masoko Ikigo gikoreramo, Equity Group Holdings Plc (EGH) yakomeje gukora cyane, igaragaza izamuka ry’umutungo mbumbe ku kigero cya 6%, gisumba igipimo cy’izamuka ry’ibiciro cyari kuri 4%. Ku wa 30 Kamena 2024, umutungo wose w’Ikigo wageze kuri tiriyoni 1.75 z’amashiringi ya Kenya, aho amashami yose atandukanye yagize uruhare rwa 49.7%.  Iki Kigo, cyagaragajwe nk’ikigo cy’imari cy’iza ku isonga muri Afurika kandi kiri no ku mwanya wa kabiri mu bigo by’imari bikomeye ku rwego rw’isi, aho gifite intero igiri iti “Kuzamukirana hamwe no Kwizerana”. EGH yabonye izamuka ry’amafaranga y’ababitsa ku kigero cya 11% ugereranyije n’umwaka ushize, bigera kuri tiriyoni 1.3 z’amashiringi ya Kenya, aho umubare w’abakiriya bayo wageze kuri miliyoni 20.7. Uku kwiyongera kw’amafaranga y’ababitsa kwatumye yiyongera ku buryo bushimishije n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’amafaranga byiyongera ku kigero cya 55%, bigera kuri miliyari 341 z’amashiringi ya Kenya, ndetse n’izamuka ry’imari ishorwa mu byemezo by’ubushoramari bigera kuri miliyari 459 z’amashiringi ya Kenya, bituma Ikigo kigira umutungo wo ku kigero cya 57%.

 

Mu gihe hatangazwaga ibyavuye mu mpera z’igihembwe cya mbere, Dr. James Mwangi, Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings, yagize ati: “Twizeye ko umutungo y’Ikigo ufatika washyize mu mwanya mwiza ubushobozi bwacu bwo gushyigikira abakiriya bacu, cyane ko ubukungu butangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuzamuka mu masoko y’ingenzi dukoreramo, bikagaragazwa n’uko zimwe mu nzego zigenzura ibigo by’imari zagabanyije igipimo cy’inyungu z’ibigo bikuru by’imari. Kubera uyu mutongo wazamutse, Ikigo cyakomeje kunoza imicungire y’umutungo mbumbe, kigabanya imyenda ya miliyari 75 z’amashiringi ya Kenya.”  Umutugo w’abashoramari wazamutseho 13%, ugera kuri miliyari 220 z’amashiringi ya Kenya, byongera ubushobozi bw’Ikigo mu gushyigikira Umugambi wa Afurika wo Kwigira no Kwiyubaka (Africa Resilience and Recovery Plan – ARRP) binyuze mu gushora imari mu mashami mashya y’ubwishingizi, ndetse kikanashyira mu mwanya mwiza uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe yose ahari ku isoko, harimo nko kugura ibigo nk’uko byakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2023. 

 

Ikigo cyagaragaje izamuka rikomeye mu nyungu z’ibanze, aho inyungu zituruka ku nguzanyo zazamutseho 22%, ziva kuri miliyari 69.8 z’amashiringi ya Kenya zigera kuri miliyari 84.8 z’amashiringi ya Kenya, n’ubwo hari izamuka rikabije ry’ibiciro ndetse n’ibibazo by’inyungu zihanitse. Ibi byatumye inyungu zihabwa abakiriya mu buryo bw’ikiguzi cy’inyungu ku nguzanyo ziyongera ku kigero cya 30%, ziva kuri miliyari 23.4 zigera kuri miliyari 30.4 z’amashiringi ya Kenya. Inyungu zidaturuka ku nguzanyo zakomeje kuzamuka buhoro buhoro, ziyongeraho miliyari 5 z’amashiringi ya Kenya, bituma izamuka ryose ry’inyungu rigera kuri 16%, ringana na miliyari 95.1 z’amashiringi ya Kenya zivuye kuri miliyari 82.1 z’umwaka ushize. 

 

Uburyo bw’Ikigo bwo kwagura ibikorwa byacyo mu turere dutandukanye no kongera ubwoko bw’ibicuruzwa ukomeje gutanga umusaruro, aho ishami ry’ubucuruzi bwo mu mabanki ryo muri Kenya ryatanze 43% by’inyungu, ugereranyije na 46% ryari ryatanze mu gihe cyashize. Ubucuruzi bukomeje kwiyongera muri DRC, ndetse n’ubufatanye byaragaragaye nko kugura Cogebanque mu Rwanda, amashami y’Ikigo ubu agize 47% by’inguzanyo zose (2023 – 44%) kandi atanga 51% by’inyungu nyuma yo gutanga imisoro. 

 

Ubucuruzi bwaranzwe n’imihindagurikire y’ubukungu ku rwego rw’isi, byatumye Ikigo gikomeza gukoresha uburyo bwo kwirinda no kwitondera buri cyemezo, aho amafaranga yagenwe yo kwishyura inguzanyo zitishyuwe yazamutseho 35%, agera kuri miliyari 8.5 z’amashiringiya Kenya. Ibi byatumye igipimo cy’ubwishingizi ku nguzanyo zitishyuwe kiguma kuri 70%, mu gihe igipimo cy’inguzanyo zitishyuwe cyari kuri 12.9%, kiri hasi cyane ugereranyije n’impuzandengo yashyizwe ahagaragara iheruka, ya 16.3%.  Ikigo gikomeje gutera intambwe nini mu kunoza imiyoborere itandukanye n’iyindi, no kongera ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa, bigamije gushyira Ikigo mu mwanya mwiza wo guhangana n’ibibazo by’ubukungu bikomeye n’amategeko ahindagurika, ariko kikagendera ku ntego yo gukomeza kwiyubaka mu buryo burambye. Ishoramari rikomeje gukorwa mu guhindura ikoranabuhanga ry’ibikorwa by’Ikigo, hamwe no guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro, byatumye amafaranga y’ingengo y’imari yiyongera ku kigero cya 27%. 

 

Ikigo cyagaragaje inyungu y’igihembwe cya mbere nyuma yo gutanga imisoro ingana na miliyari 29.6 z’amashiringi ya Kenya, ihwanye n’izamuka rya 12% ugereranyije n’umwaka ushize, aho inyungu kuri buri mugabane yazamutse ikagera ku mashiringi 7.6 avuye ku mashiringi 6.7. Amashami yo mu turere dutandukanye yagize uruhare rwa 50.2% mu nyungu mbere yo gutanga imisoro muri icyo gihe. Ubu bushobozi bwanashimangirwa n’umusingi ukomeye w’amafaranga, aho igipimo cy’umutungo mbumbe cyageze kuri 15.8%, naho igipimo cyose cy’imari kikagera kuri 18.4%, ugereranyije n’ibipimo ngenderwaho by’amategeko byo kuri 10.5% na 14.5% byateganyijwe.

 

Dr. Mwangi, yagize ati “Tunejejwe no kuba Ikigo gifite ubushobozi buhagije bwo gucunga neza umutungo wacyo, imari shingiro, ndetse n’ubwishingizi ku nguzanyo zitishyuwe, mu gihe gikomeza kugaragaza inyungu ziri hejuru y’impuzandengo y’inganda, aho igipimo cy’inyungu ku mutungo mbumbe kiri kuri 26.7%, naho ku mutungo wose kiri kuri 3.4%.”

 

Nyuma yo guhindura no guteza imbere urwego rw’amabanki, EGH yabonye ubwishingizi nk’urwego rw’ibanze mu gufasha kurwanya ibibazo by’ubucuruzi no gufasha abantu ku giti cyabo. Iki Kigo giherutse guhabwa uruhushya rwo gukora ubwishingizi rusange, rukiyongera ku rwari rusanzwe rwo gukora ubwishingizi bw’ubuzima. Bintyo rero, Ikigo kizajya gitanga serivisi z’imari zicukumbuye kandi zihuza n’ibyo abantu bakeneye, haba ku bigo bikomeye, ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), ndetse n’abakiriya batandukanye, kibagezaho ibisubizo by’ubwishingizi bijyanye n’imibereho, ubuzima bwiza n’umutungo, binyuze mu bicuruzwa byabo bitandukanye. Hagendewe ku bushobozi bw’ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’amabanki, ubuzima, gukwirakwiza ibicuruzwa, SMEs, ubuhinzi, ndetse n’ikoranabuhanga, Ikigo kigamije gutanga ibicuruzwa bigendanye n’ibyifuzo by’abakiriya, bishyizwe imbere mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi byiroroshye kugerwaho, bifasha miliyoni z’abakiriya kugabanya icyuho cy’ubwishingizi no kugera ku ntego zabo. Ishami ryagutse rya EGH, hamwe n’umuyoboro udasanzwe w’abakozi barenga miliyoni 1.1, harimo n’abacuruzi, rikomeza kugira uruhare runini mu kugera ku bwishingizi mu buryo bworoshye kandi bunoze ku bakiriya bo mu byiciro byose. Ku wa Kamena 2024, Ikigo cyari kimaze gutanga serivisi z’ubwishingizi bw’ubuzima zirenga miliyoni 12, ndetse kikagira abakiriya bihariye bagera kuri miliyoni 1.5 bakoresha ubwishingizi bw’ubuzima n’ibicuruzwa by’ubwiteganyirize bw’izabukuru.

 

Impinduka z’Ikigo zarenze ku kwagura ibikorwa by’akarere no gutanga ibicuruzwa bitandukanye, zijya ku rwego rwo kuyoborwa no gushyigikirwa n’ikoranabuhanga binyuze muri gahunda ya ‘One Equity’, ituma abakiriya bikorera serivisi zabo mu buryo bworoshye kandi bushingiye ku bwisanzure bwo guhitamo uburyo bakoresha. Imiyoboro y’ikoranabuhanga igaragara cyane mu bikorwa, aho 84% by’ibikorwa byose bikorerwa kuri uwo muyoboro, imiyoboro ibahuza ikaba ikora 9%, mu gihe ATMs n’abacuruzi bakorana n’ikigo buri kimwe gikora 2%, naho amashami y’amabanki akora 3% gusa by’ibikorwa byose. Ikigo cyashyizeho uburyo busanzwe bwo gutanga ibicuruzwa aho bihuza kandi bigatezwa imbere binyuze muri gahunda ya ‘One Equity’ aho abakiriya bashobora kubona serivisi zose z’imari hamwe.

 

Ikigo cyubatse izina rikomeye kikaba cyarashyizwe mu mwanya w’ibigo bifite agaciro kanini ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi (NSE) no kuba icyamamare mu rwego rw’amabanki muri Afurika. Umusanzu w’Ikigo ukomeza kugaragara mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, aho International Finance Corporation (IFC) yashimye Equity kuba ifite umubare munini w’imishinga ifite ibyangombwa byo gufata inguzanyo zijyanye no kurengera ibidukikije, cyane cyane izijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no mu buhinzi. Ikigo cyanagiranye ubufatanye na Microsoft na Mastercard Corporation mu gusohoza gahunda ya ‘Community Pass’ izafasha abakiriya miliyoni 10 gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwimbitse.

 

Ku wa 8 Kanama 2024, EGH yatangije ku mugaragaro abanyeshuri 113 baturutse muri gahunda ya Equity Leaders Program (ELP) bavuye muri Kenya, u Rwanda, Uganda na DRC bahawe buruse yo gukomeza amasomo yabo ya kaminuza, mu mashuri atandukanye ku isi hose. Izo buruse zifite agaciro ka miliyari 2.8 z’amashiringi ya Kenya (USD 2.7 miliyoni) zatumye abanyeshuri 13 bemererwa kwiga muri za kaminuza zo muri Ivy League, bituma umubare w’abanyeshuri bo muri Equity Leaders Program bagiye muri za Ivy League ugera ku 204. Umubare wose w’abanyeshuri bamaze kwiga mu mashuri makuru yo ku rwego mpuzamahanga binyuze muri iyi gahunda ni 970. Mu gihe cyari kigoye mu rwego rw’ubukungu, Equity Group Foundation yatangije porogaramu zihariye zo kongerera ubushobozi ibigo bito n’ibiciriritse (MSMEs) bigera kuri 570,006, byahawe amahugurwa ajyanye n’ubucuruzi. Hanatanzwe inguzanyo zingana na miliyari 355.4 z’amashiringi ya Kenya ku bigo bito n’ibiciriritse 305,771 binyuze muri gahunda ya Young Africa Works Program. Iyi gahunda yatanze nibura imirimo miliyoni 1.3 ku rubyiruko.

 

Dr. Mwangi yagize ati: “N’ubwo hari ibihe bigoye, Equity yahisemo gukora mu buryo burambye. Mu byumweru biri imbere, itsinda rizashyira ahagaragara raporo ya gatatu y’Imihigo (sustainability report) igaragaza uko itsinda ryahisemo kwinjiza gahunda yo kurengera ibidukikije, ni uburyo byaje imbere mu gushyigikira gahunda ya Taskforce for Nature Finance Disclosure muri Afurika, bigaragaza ko ritita gusa mu kubibungabunga ku rwego rw’abakiriya gusa ahubwo rinashyigikira gahunda yo gusigasira ibidukikije rishingiye ku gikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 29.5. Itsinda rikomeje kugira uruhare rukomeye mu gutanga inguzanyo zirebana no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (climate finance) aho rimaze gutanga amafaranga arenga miliyari 26 z’amashiringi ya Kenya (miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika) muri icyo cyerekezo.”

 

Share
Download
Email

People also viewed:

Umushakashatsi
Equity Bank is Regulated by Central Bank