Ku wa 17 Nyakanga 2024
Kigali, ku wa Gatatu tariki 26 Kamena 2023 — Equity Bank Rwanda na RSwitch, banejejwe no kumurika eKash; ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu kohererezanya amafaranga hagati y’ibigo by’itumanaho, amabanki, ibigo by’imari ndetse na za koperative bwitezweho korohereza abakiliya ba Equity Bank barenga miliyoni 1,3 1.3 kohererezanya amafaranga kuri banki zose zikorera mu gihugu, abakoresha mobile money bose, Ibigo by’Imari za SACCO n’ibigo byifashisha ikoranabuhanga mu by’imari. Nk’uko u Rwanda rwinjiye mu buryo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga, eKash iri gufasha cyane sisitemu zo kwishyurana zitandukanye zikabasha gukotrera hamwe mu rwego rwo korohereza abantu kwakira no kohererezanya amafaranga, ikigaragaza intambwe ifatika u Rwanda rwateye mu bijyanye no kwishyurana.
Urubuga rwa eKash rwamuritswe kuri apurikasiyo ya telefoni ya Equity Bank, uburyo bw’akanyenyeri bwa USSD (*555#), na Equity Online. Ni urubuga rworohereza abakiliya kohereza no kwakira amafaranga kohererezanya amafaranga kuri banki zose zikorera mu gihugu, abakoresha mobile money bose, Ibigo by’Imari za SACCO n’ibigo byifashisha ikoranabuhanga mu by’imari. Izindi nyungu za eKash ni ugufasha abakiriya kohereza amafaranga mu bigo by’imari bitandukanye mu gihe cy’amasegonda make cyane. Icyiyonmgereyeho, ni uko bashobora kubanza gusuzuma amakuru y’uwo boherereza ko ari yo mbere yo kohereza amafaranga kabone nubwo byaba ari banki zitandukanye. Uru rubuga kandi rwitezweho gufasha kugera ku ntego ya ‘cashless’ igamije ubukungu bushingiye ku kutagendana amafaranga n’urwego rw’imari rwibonwamo na bose.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kumurika eKash, Hannington Namara, Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, yashimangiye inyungu zo guhuza ibikorwa hagati y’ibigo by’imari, agira ati: “Guhuriza ibigo by’imari bitandukanye muri sisitemu imwe, bizatuma imibereho y’abantu irushaho kuba myiza. Urubuga rwa eKash rugaragaza ubwitange bwacu mu guteza imbere ubufatanye mu by’imari no gukorana na leta mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku kutagendana amafaranga.”
Blaise Pascal Gasabira, Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, yagize ati, “Kuba Equity Bank yatangiye gukoresha eKash, twabashije kugera kuri iri huza ry’amabanki yose akorera mu Rwanda muri sistemu imwe mu buryo bwuzuye. Bisobanuye ihererekanya ry’amafaranga ryoshye, ikurwaho ry’imbogamizi zabagaho no guteza imbere urwego rw’imari rwibonwamo na bose. eKash iri guhindura uko ibikorwa byo guhanahana amafaranga bikorwa mu Rwanda.”
Intego ya eKash ni ukwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana binyuze mu nzira n’ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga mu buryo buhendutse kandi buboneye. Binyuze mu gutanga uburyo bwo kwishyurana ku buntu hifashishijwe ikoranabuhanga, bushobora kugera ku bantu benshi, eKash ifite intego yo gutuma mu Rwanda hashobora gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga byaba mu kwishyura amafaranga menshi cyangwa make. Vuba aha, abatanga serivisi zose z’amafaranga bazaba bamaze guhuzwa na na eKash, ibizatuma habaho ubuhahirane bwuzuye.
Umutungo wose wiyongereyeho 4% umwaka ku mwaka ugera kuri Kshs miliyoni 1.75 kuva Kshs miliyoni... Read more
Inyungu ziteganijwe kumugabane wa Kshs 4.25, igipimo cyo kwishyura kingana na 34.5% Amafaranga yinjiza kumugabane... Read more
Inyungu kuri buri mugabane yazamutseho 13%, igera 10,4 y’amashilingi ya Kenya. Inyungu mu gihembwe cya... Read more
Raporo y’Imihigo ya 2023 ya Equity Group igaragaza umuhate wayo mu guteza imbere ubudahangarwa binyuze... Read more