Amakarita y’ubwizigame aguha uburyo bwihuse kandi bwizewe bwo kugura no kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye. Koresha umubare banga wawe kugira ngo wemeze buri gikorwa cy’ubwishyu. Niba ufite konti muri Equity Bank, ushobora kubona ikarita ku ishami iryo ari ryo ryose rya Equity Bank mu gihugu.
Ibintu bikomeye
Amakarita yo kubitsa ya AutoBranch
Gira uburenganzira bwo gukoresha amafaranga yawe igihe icyo ari cyo cyose ukoresheje iyi karita yihariye ihujwe na konti yawe muri Equity Bank. Ikora mu gihugu no mu karere ahari amashami yose ya Equity Bank.
Ibyo ukeneye kwiyandikisha
Impamvu 11 zatuma utunga Ikarita ya Debit AutoBranch
Ushobora kubikuza amafaranga kuri ATM no ku byuma byo kwishyuriraho (Point of Sale).
Birashoboka kubitsa amafaranga kuri ATM no ku ba agenti
Ushobora kwishyura ibicuruzwa na serivisi z’ubucuruzi no ku ba Agenti ba banki.
Ushobora kwishyura fagitire za serivisi zitandukanye kuri ATM –nk’Amashanyarazi, Amazi, Telefone, DSTV.
Ushobora kugura ama inite (Airtime) kuri ATM.
Ushobora kwiyandikisha kuri serivisi za Eazzy247 Mobile Banking ukoresheje ATM.
Uhabwa uburyo bworoshye bwo kubona amakuru na serivisi za banki.