Iyi konti itanga uburyo bwiza kandi buhendutse bwo gucunga amafaranga yawe. Hamwe n’iyi konti, ushobora kubitsa no kwakira amafaranga, kwishyura kubikuza no gusaba Banki kujya igushyirira amafaranga ku yindi iyakuye ku yawe mu buryo butaziguye.
Ibintu bikomeye
Nta mafaranga usabwa yo gutunga konti, kuyikurikirana, gukatwa buri kwezi ko gushyirirwaho amafaranga ntarengwa agomba gusigara kuri konti
Uhabwa agatabo ka sheki ukigasaba
Umenyeshwa ku buntu uko konti ihagaze buri kwezi kandi wemerewe gusaba banki kujya ivana kuri konti yawe umubare w’amafaranga runaka ikayashyira aho ushaka mu buryo buhoraho
Uhita uhabwa Master Card cyangwa Visa Card ukibisaba
Kumenyeshwa ku buntu uko konti ihagaze n’ibyakoreweho mu buryo ngarukakwezi